Ibitera Umwijima kurwara :

Zimwe mu mpamvu zitera umwijima :

Iyo bimwe muri biriya bimenyetso bimaze kuboneka, tumenya neza ko hagati y'umwijima n'impindura, nta bumwe buhari, kaba hakenewe imiti byihutirwa.

Ingorane zigera ku mwijima ziba zivuye he?

a) Kubura umutekano gushobora gutuma urwara uwmijima. Waba uzanywe na nde ?

- Ubwenge bugufi butazi igikwiriye, bushakira amahoro aho Atari, nyirabwo akababazwa n'uko ibyo akeneye bidasohoye nk'uko yashakaga. Ibyo bishobora kubuza umuntu umutekano wo mu ntekerezo, bikagwa umwijima nabi.

- Igihombo cy'ibintu n'azbantu bishobora gutera umuntu guhangayika, agashaka kugarura ibidashoboka, ukaganya utenda kwiha ibyo wabuze, na byo bikangiza urugingo rushinzwe gahunda y'umubiri. Ukuma uhagaze.

- Kuvuga nabi cyangwa guhubuka, gushobora gukora kuri nyirako, akagarukwa n'ibyo yavuze cyangwa yakoze, bikamutera guhemuka cyangwa urwango rudashira. Uwo mutekano muke ukangiriza ingingo zawe.

- Guhisha ibanga rikamenyekana, cyangwa gutandukana n'uwo ukunda akakujya kure. Kuzambiriza umuntu utabigambiriye, kunanirwa inshingano ikureba, kunyuranya n'uwo ukunda mu migambi, na byo byangiriza benshi.

b) Indyo mbi na yo itera umwijima :

- Icya mbere, ni uko indyo mbi igizwe n'ibyo kurya by'ubwoko bumwe kandi umuntu akabihorera, kandi bigatekwa bikarenza urugero. Ibyo bishobora gutera umwijima gukena ukabura icyo ugaburira izindi ngingo, na wo ubwawo ukicwa n'ubutindi, ukuma cyangwa ukuzura amazi.

- Ikindi gitera umwijima, ni ukurya ibyo kurya byiza, ariko kuri gahunda mbi.

Urugero :

Nko kurya isukari nyinshi, yagera mu mwijima igakora nabi.

Dore icyo ikora : burya isukari yo mu nganda yitwa inshuti mbi, umurimo wayo ni ukonona no kurya vitamini B1.

Iyo imaze gukuramo iyo vitamini, uba usigaranye ibyo kurya bitayigira. Ubwo kandi ibyo byo kurya bitayigira biba bikennye.

Isukari yo mu nganda iy ikubitanye no gukoresha urugimbu rwinshi rusigaye ruboneka muri iyi mirire y'amajyambere turimo, ni yo ica ibinyita bya benshi, ugasanga ari ibimuga bidashobora kunyeganyeza ingingo izmwe na zimwe zo mu mubiri wabo.

Kandi mwibuke ko vitamini B1 itera ubwonko gukora neza, kugira gahunda, kwiga no kwiyumvisha, kwishyira mu mutuzo. Kutayibona gutera igihombo cyinshi.

Ni ibinyamavuta byinshi bituma umuntu agira umubyibuho w'indenga kamere, iyo bihuye n'isukari, bamwe bibatera cancer, indwara y'mubyibuho w'ikirenga yitwa obésité.

Twibuke ko umwijima ari ikigega cy'umubiri wose kandi ko ushinzwe kuzigama vitamini A.

Ushinzwe :

- Kugaburira umusatsi,

- Gukomeza amenyo ,

- Gukomeza umugongo binyuze mu gutannga imisokoro ihagije,

- Yunganira amaso akareba neza,

- Iyo vitamini A ni yo itera igikuriro cy'ingingo,

- Iyo vitamini A itera imihango y'abakobwa kugenda neza,

- Umwijima ni wo ubika na vitamini B ishinzwe imikorere na gahunda, no gukura k'ubwonko bw'umuntu,

- Ni wo kandi ushinzwe no guhunika vitamini K. Mwibuke ko vitamini K ari wo munyu mwimerere (sel mineral) witwa potasiyumu.

N.B. : Twibuke ko vitamini A yiganje cyane mu bintu bifite ibara ry'umuhondo, nka karoti,umwembe,indimu,imineke.

Si ibyo gusa, hariho n'ibindi bifite vitamini A, ariko bidafite ibara ry'umuhondo. Ibyo ni nka epinari, persile, onyo, n'ibindi.

Twibuke ko inkuru mbi, ingorane, kwibwira ibibi n'ibindi twabonye haruguru, bishobora gutera umwijima igikomere kidakira.

Ushobora gufatwa n'uburwayi mu buryo bunyuranye :

- Umwijima ushobora kuzura amazi bikarangwa no kubyimba ibirenge no gutonyagurika.

- Ushobora kugira urugimbu rwinshi maze bigatera impumu nyinshi, kubyimba inda n'izindi ngingo.

Ushobora kuma bitewe n'inzoga, nyuma amaraso akagira amabara.